Rosine Gatoni Guilene, umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ari mu mazi abira nyuma y’amagambo atera urunturuntu yavugiye ku mbuga nkoranyambaga, aho yise Abanyarwanda “iminyorogoto.”
Ibintu byatangiye gushyuha nyuma y’ubutumwa Perezida Ndayishimiye yatangaje ku wa 16 Gashyantare 2025, aho yavuze ko umugambi wo gutera u Burundi wahagaze, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda. Gusa, yasabye Abarundi gukomeza kuba maso, agira ati:
“Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, abari biteze kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi basubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi b’umutima mube maso kuko ntawe uzi umunsi w’umujura.”
Iyi mvugo ya Perezida Ndayishimiye yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho Abanyarwanda benshi bamushinje gukomeza gukwirakwiza amagambo y’ubushotoranyi. Bamugaragarije ko u Rwanda nta mugambi rufite wo gutera u Burundi, ahubwo ko ari we ugira amagambo arimo urwango.
Abarundi na bo bibukije Ndayishimiye ko muri Mutarama 2024 yavugiye i Kinshasa ko ashaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, maze bamwibutsa ko ibitekerezo nk’ibyo ari we ubigira wenyine.
Nyuma y’uko Abanyarwanda benshi bagaragaje ibitekerezo binenga amagambo ya Ndayishimiye, umuvugizi we, Rosine Gatoni, yabyifashemo nabi. Ku wa 16 Gashyantare, yagaragaje ko yakurikiranye ibyo bitekerezo, maze yibasira Abanyarwanda ababwira amagambo akomeretsa.
Yagize ati:“Ba baturanyi bari kunyagata nk’iminyorogoto ku mbuga nkoranyambaga, batukana, berura, muhita mubona uburere bahabwa. Nta kundi, ko ari ho basigaranye…”
Aya magambo ya Gatoni yahise atuma benshi bamunenga, bavuga ko umuntu ufite inshingano nk’ize adakwiye kwibasira abantu mu buryo nk’ubu.
Umunyamakuru King Umurundi yamusabye gutekereza ku byo yavuze, amubaza uko yumva byaba bimeze mu gihe umwana we yagereranywa n’iminyorogoto. Ati: “Kuba uvugira Umukuru w’Igihugu ntibiguha ububasha bwo kwibagirwa imico y’ikirundi kugeza aho ugereranya abantu nkawe n’iminyorogoto. Waba waribarutse kugira ngo umenye umubabaro wagira igihe umwana wawe bamwita umunyorogoto?”
Pacifique Nininahazwe, umwe mu banyapolitiki b’Abarundi, yagaragaje ko ibiro bya Perezida w’u Burundi bifite ikibazo gikomeye cy’imiyoborere. Yibukije ko Ndayishimiye ubwe yigeze kuvuga ko yorora iminyorogoto, none umuvugizi we na we akaba ayikoresha mu kugereranya abaturanyi.
Ati: “Sobuja ati ‘Norora iminyorogoto’, Umuvugizi (unamutegurira ijambo) ati ‘abaturanyi banyagata nk’iminyorogoto’! Bino biro biyobora u Burundi bifite ikibazo gikomeye. Ni inde ugira inama undi?”
Hon. Wilson Lixon, umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi, na we yagaragaje ko ibyo Gatoni yakoze ari ugusuzugura. Yagize ati:
“Nta na rimwe mu buzima ndagereranya abayobozi b’igihugu n’inyamaswa. Ariko ibaze umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu kubahuka, akita abantu ngo ni iminyorogoto.”
Undi munyamakuru, Peter Mahirwe, we yavuze ko amagambo ya Gatoni agaragaza impamvu imbwirwaruhame za Perezida Ndayishimiye ziba zidafite umumaro. Ati:
“Iminyorogoto? Mbega uburyo bwo gutumanaho mu biro bya Perezida w’u Burundi! Ubu menye uwandika imbwirwaruhame z’imburamumaro kandi zirimo ubusa za Evariste Ndayishimiye.”
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye gufata indi ntera guhera mu Ukuboza 2023. Muri Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka yombi ku mpamvu bwise iz’umutekano. Kuva icyo gihe, amagambo atera urunturuntu ku mpande zombi yakomeje kwiyongera, aho abayobozi b’u Burundi bakomeje gushinja u Rwanda imigambi mibi, mu gihe u Rwanda rwo rwakomeje kugaragaza ko rudashishikajwe no guteza umutekano muke mu karere.