Arsenal yaciwe amande ya miliyoni zirenga 65 Frw

Ikipe ya Arsenal yaciwe amande y’ibihumbi 65 by’Amapawundi (asaga miliyoni 65 Frw) n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA), nyuma yo kunanirwa kugenzura abakinnyi bayo ubwo baburaga kwihangana ku mukino iheruka gukina.

Mu kwezi gushize kwa Mutarama, Arsenal yatsinze ikipe ya Wolves igitego 1-0, cyatsinzwe na Riccardo Calafiori ku munota wa 74. Muri uwo mukino, myugariro wa Arsenal Myles Lewis-Skelly yabonye ikarita itukura ku munota wa 43, nyuma yo gukora ikosa kuri Matt Doherty.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Ubwo Lewis-Skelly yagaragarizwaga iyo karita, abakinnyi ba Arsenal barimo Declan Rice bahise bajya kuri Michael Oliver, umusifuzi w’umukino, bamwereka ko bafashe nabi icyo cyemezo. FA yasabye Arsenal ibisobanuro kuri iyi myitwarire, maze ku wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare, iyi kipe icibwa ayo mande.

Nubwo byagenze bityo, nyuma yo kujurira, Arsenal yaje gutsindira ubusabe bwayo maze iyo karita y’umutuku ikurwa kuri Myles Lewis-Skelly. Iyi kipe imaze kubona amakarita ane y’imituku muri uyu mwaka w’imikino, ikaba ari yo iyoboye andi makipe muri Premier League mu kubona amakarita atukura.

Abakinnyi ba Arsenal bamaze kubona amakarita atukura ni:

  • Declan Rice – ubwo bakinaga na Brighton
  • Leandro Trossard – ubwo bakinaga na Manchester City
  • William Saliba – ubwo bakinaga na Brentford
Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top