Inkumi y’ikizungerezi yafunzwe izira kwigurisha ku giciro cyo hejuru kuri Saint-Valentin

Merve Taskin, umunyamideli w’imyaka 27 wo muri Turukiya, yafungiwe iwe nyuma yo gutangaza ko azamara ijoro rya Saint-Valentin n’umukunzi umwe uzishyura ibihumbi 9 by’amapawundi (asaga miliyoni 14 Frw).

Taskin, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zicuruza amashusho y’urukozasoni, yari yashyize ubu butumwa kuri X (Twitter), aho akurikirwa n’abarenga 124,000. Iyi nkuru yahise ikwirakwira cyane, bituma inzego z’umutekano zitangira gukurikirana iby’iki gikorwa.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Ku wa 14 Gashyantare, polisi yamufashe imushinja gutanga serivisi z’ibiterasoni ku giciro cyo hejuru. Bukeye bwaho, ku wa 15 Gashyantare, Urukiko rwa Caglayan rwategetse ko afungirwa iwe mu gihe iperereza rikomeje, rigamije gusuzuma telefoni ye n’imbuga nkoranyambaga akoresha.

Nyuma yo gufatwa, Taskin yanditse ubutumwa agaragaza uko yamaze ijoro muri kasho ari kumwe n’abakora uburaya, avuga ko ari ibihe bidasanzwe.

Si ubwa mbere ahuye n’ibibazo by’amategeko. Mu 2021, yakatiwe amezi atanu y’igifungo nyuma yo gusohora amafoto y’urukozasoni yafatiye mu mujyi wa Amsterdam.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top