Umupasiteri w’imyaka 56 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine

Mu gace ka Obosi, muri Leta ya Anambra, umupasiteri witwa Emeka Mkama, w’imyaka 56, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine inshuro nyinshi.

Ibi byabaye ku wa 24 Ukuboza 2024, ariko amakuru yashyizwe ahabona ku wa 17 Gashyantare 2025, ubwo byagezwaga kuri Dr. Afam Obidike, Komiseri w’Ubuzima muri Leta ya Anambra, na Stanley Nkwoka, umuyobozi w’aka karere.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Punch, iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko umukozi wo ku kigo nderabuzima cya Model Primary Health Centre, Obosi abibwiye inzego z’ubuzima. Uyu mukozi yabonye umwana arembeye mu rugo, ariko nta bwitaweho bukwiye yari yarahawe.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Emeka Mkama, ukomoka muri Leta ya Ebonyi, bivugwa ko ari umushumba w’itorero Jesus Build the Church Mission, rikorera muri Obosi.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mwana, utifuje gutangazwa, yavuze ko kuva ibi byaba, umwana atigeze amererwa neza, ariko umuryango we wakomeje guceceka, ntihagira ubimenyesha inzego z’umutekano.

Amakuru avuga ko umwana yavuriwe mu buryo bwa gakondo, ariko ubuzima bwe bukomeza kuzamba, bituma nyina amujyana ku kigo nderabuzima. Ni ho hagaragariye ibimenyetso bishinja uwo mupasiteri.

Iperereza riracyakomeje, ariko bivugwa ko ukekwaho icyaha ashobora kurekurwa mu gihe hatabayeho igihano cyihutirwa cy’amategeko.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top