Ku kibuga cy’indege Toronto Pearson, habereye impanuka ikomeye y’indege, ariko ku bw’amahirwe, abagenzi bose bari bayirimo bararokotse.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 17 Gashyantare 2025, ahagana 21:15 ku isaha y’i Kigali. Yabaye ku ndege ya Delta Air Lines, yari ivuye mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ndege yari itwaye abagenzi 76 hamwe n’abakozi bane bayo.
Ubwo iyi ndege yageraga ku kibuga, yabashije kugwa neza, ariko itangiye kugendera ku butaka, ihita yiyubika, amapine ajya hejuru. Ubuyobozi bw’abashinzwe kuzimya umuriro kuri iki kibuga cy’indege bwatangaje ko icyateye impanuka kitaramenyekana, cyane ko inzira z’indege zari zumutse kandi nta muyaga ukomeye wari uhari.
Nyuma y’iyi mpanuka, ubuyobozi bw’iki kibuga bwatangaje ko nta muntu wahasize ubuzima, kandi abakomeretse bose batagize ibibazo bikomeye. Inzira ebyiri zikoreshwa n’indege zahise zifungwa kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye iyi mpanuka.