Bayisohoye mu kibuga idasoje imyitozo! Skol yafunze ikibuga cya Nzove Rayon Sports yakoreragaho imyitozo

Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cya Nzove cyakoreshwaga n’amakipe yombi ya Rayon Sports (abagabo n’abagore), bivugwa ko iyi kipe itubahirije zimwe mu ngingo ziri mu masezerano y’imikoranire bafitanye.

Ibi byatumye Rayon Sports FC itabasha gukora imyitozo kuri uyu wa Kane, mu gihe yari kwitegura umukino uzayihuza na Amagaju FC ku wa Gatandatu. Ikipe yasanzwe yitoreza ku kibuga cya Nzove, ariko kuri iyi nshuro yabuze aho gukorera imyitozo kubera icyemezo cya SKOL cyo kugifunga.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Kuri ubu, ibiganiro hagati ya Rayon Sports FC na SKOL birakomeje hagamijwe gushakira umuti iki kibazo. Icyakora, mu gihe hakibura igisubizo, Rayon Sports irateganya gusaba gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Ruyenzi, kugira ngo ikomeze kwitegura umukino w’ikirarane.

Iki kibazo cyatumye ikipe y’abagore ya Rayon Sports isohorwa mu kibuga mu gihe yari iri mu myitozo. Ikipe y’abagabo, yari ifite gahunda yo gukora imyitozo saa 16:00, nayo ishobora kugorwa no kubona aho kwitoreza niba ikibazo kidakemutse vuba.

Biracyarebwa niba SKOL izorohera Rayon Sports ikongera ikayemerera gukoresha ikibuga, cyangwa niba iyi kipe izaba igomba gushaka ubundi buryo bwo kwitegura imikino iri imbere.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top