Skol yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gufunga ikibuga cya Nzove Rayon Sports yakoreragaho imyitozo

Nyuma y’igihe gito cy’ukutumvikana, uruganda rwa SKOL Breweries rwongeye kwemerera amakipe ya Rayon Sports gukorera imyitozo ku kibuga cyayo giherereye mu Nzove. Iki kibuga cyari cyafunzwe ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2024, bitewe n’amakimbirane yari hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’uru ruganda ruyitera inkunga.

Kubera icyo cyemezo, amakipe y’abagabo n’abagore ba Rayon Sports yari yabaye ahagaritse imyitozo. Ariko nyuma ya saa sita kuri uwo wa Gatatu, habaye ibiganiro hagati y’impande zombi hagamijwe gushakira umuti icyo kibazo.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, ikipe y’abagore yari yongeye gukora imyitozo iyobowe n’umutoza Rwaka Claude, mu gihe ikipe y’abagabo na yo yari iteganyijwe gukomeza imyiteguro ku mugoroba, yitegura umukino izahuramo na Amagaju FC ku wa Gatandatu i Huye.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Amakuru aturuka mu Nzove yemeza ko ku wa Kane saa Munani, ubuyobozi bwa Rayon Sports na SKOL bwagombaga kugirana inama ku cyicaro cy’uru ruganda kugira ngo biganire ku miterere y’ubufatanye bwabo.

Ibi bibazo byatewe ahanini n’uko ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwatowe mu Ugushyingo bwasanze menshi mu mafaranga SKOL yageneraga ikipe yarangije gukoreshwa. Ibi byatumye Rayon Sports ishaka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibashe gukomeza kwishyura abakinnyi no gutegura imikino.

Mu mukino Rayon Sports yakinnye na Rutsiro FC, hagaragaye ubufatanye bushya bw’iyi kipe n’umuterankunga uyigenera miliyoni 5 Frw kuri buri mukino itsinze. Ibi ntibyashimishije SKOL kuko amasezerano y’uru ruganda na Rayon Sports avuga ko iyi kipe igomba kubanza kumenyesha SKOL mbere yo gukorana n’undi muterankunga.

SKOL ni umuterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva mu 2014, aho buri myaka itatu amasezerano yabo avugururwa. Muri 2022, impande zombi zasinye amasezerano mashya arenga miliyari 1 Frw, azarangira mu 2026.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top