Mukandayisenga Jeannine, uzwi ku izina rya ‘Kaboy’, ntazagaragara mu mukino w’u Rwanda na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kubera uburwayi.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025, saa Cyenda, kuri Kigali Pelé Stadium.
Mukandayisenga, uheruka kwerekeza muri Yanga Princess yo muri Tanzania, yari umwe mu bakinnyi bari bitezwe cyane, dore ko amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ibiri amaze gukina muri iyi kipe nshya. Gusa, ntiyagaragaye mu myitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa Kane.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Cassa Mbungo, yasobanuye ko Mukandayisenga atari yitwaye neza mu mwiherero bitewe n’uburwayi bw’ibicurane, bikaba byaragize ingaruka ku rwego rwe rw’imikinire.
Si Mukandayisenga wenyine udashobora gukina, kuko na bagenzi be Umuhoza Angelique, Abimana Djamilla, na Niyonkuru Goreth batari mu bakinnyi bazahura na Misiri.
U Rwanda ruzakina na Misiri kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium. Abafana bazinjira ku buntu mu myanya isanzwe, mu myanya yatwikiriwe ni 1000 Frw, naho muri VIP ni 5000 Frw.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2025 i Alexandria, mu Misiri.