Kuri uyu wa 29 Werurwe 2025 hategerejwe umukino karundura saa 16:30 wo gupfa no gukira uzahuza amakipe yahahoze ari mu nduga,ari yo Rayon Sports iyoboye shampiyona na Mukuru yayitsinze umukino ubanza.
Rayon Sports yari isanzwe yakirira kuri Kigali Pele Stadium hari kwibazwa aho yakuye akanyabugabo ko kwihandagaza kwakirira mu Mahoro avuguruye yakinnye n’ikipe yo mu ntara itagira abafana benshi inyarugenge.
Kurikira inyandiko ya BM usobanukirwe!
Kuki Rayon Sports yahisemo kujyana umukino wa Mukura VS kuri Stade Amahoro?
Rayon Sports iyo yakiririye kuri Kigali Pele yemeza ko iyuzuza abantu 8000 bakareba umukino igakuramo asaga miliyoni 25 FRW hakavaho ayo kwishyura ikibuga ndetse na bagurisha amatike igasigarana nka 18.
Gikundiro ifite ibibazo by’amafaranga uko ko ni ukuri kandi izi neza ko igisubizo njyabukungu ari abafana bayo, ni uko batekereje ahantu hava arenga miliyoni 25 FRW.
Amakuru ahari avuga ko intego atari ukuzuza amahoro ahubwo ari ukubona miliyoni 50 FRW ahwanye no guhemba nibura ukwezi kumwe bagasagura miliyoni 3 FRW.
Byagenda gute ngo Rayon Sports ibone Miliyoni 50?
Nibura miliyoni 10 zigenda kugukodesha stade Amahoro naho 15 zikagenda ku bindi byose nkenerwa ngo umukino ube mu ituze risesuye.
Bizera ko nk’uko babonye miliyoni zirenga 50 z’abafatanyabikorwa bamamaza gusa ubwo bakinaga Clasico bizeye ko nibura babona miliyoni 25 zigenda ku bikenerwa byose, ejo bari bafite miliyoni 15.
Noneho bakabara ko amafaranga y’amatike nibura yagera kuri miliyoni 50.
Mu Nzove bashyizeho uburyo abakunzi b’ iyi kipe cyane abo mu ntara babasaba kwiyandikisha ku buryo bahaguruka nk’i Rusizi hamwe bakareba match bagataha kugira ngo barebe ko stade yakuzuru cyangwa hakazamo umubare ufatika wabafana byafasha ikipe yabo.
Indi mpamvu nuko Rayon Sports iyoboye shampiyona Kandi ikaba isiga umukeba wayo wakadasohoka amanota 4,biri mu bishobora gutiza umurindi abareyo bakaza ari benshi kureba uko ikipe yabo igagaza amahindura,muri gahunda yo gutwara igikombe nyuma y’imyaka 5 batagica irwera,ubu nibwo bafite amahirwe menshi yo kugitwara kuko batsinze imikino yose basigaje gukina bahita bakegukana.
Iyo usubiye mu mateka, usanga match ya Rayon na Mukura muri ya stade Amahoro y’abantu ibihumbi 25 ubona yareraga, ndibaza nti ko intego atari ukuyuzuza stade ariko niba intego ari ugushaka miliyoni 50 aho ntibyaba nibura ari ukuyicagasa.
Amafoto aheruka Rayon Sports yakiriye Mukuru kuri Stade Amahoro itaravugururwa.
Urugamba rukomeye ruri kubakunzi ba Rayon Sports aho amenyo yabasetsi,abategereje mu gihe baba batujuje stade Amahoro ivuguruye.
Iki kikaba ari igipimo kiza cyo kureba niba Koko Ari bo bafana benshi bafite ubushobozi bwo kuyuzuza,batakinnye na Nyamukandagira.