Biteye agahinda:Kiyovu Sports abakinnyi barataka inzara iri kubagagaza,mu gihe basabwa atatu ngo Urucaca rudahuhuka(Dutabarane)

Ikipe ya kiyovu Sports iri mu makipe akuze mu Rwanda ikaba igira n’abafana benshi bayikunda,abakinnyi bayo inzara iri kubahuhura umunsi ku munsi.

 

Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, kubera ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo n’ubuyobozi.

 

Bisobanuye ko kuva uyu mwaka watangira abakinnyi ba kiyovu Sports batazi uko umushahara usa.

 

Mu minsi ishize nibwo bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports aribo Nzeyurwanda Gjihad na Ishimwe Kevin Rushibura bigabye mu nzove,ubwo Rayon Sports y’abato yakinaga na Kiyovu Sports y’abato bashaka kureba niba hari umuyobozi wa kiyovu bahasanga bakamubaza ubyumushahara wabo ariko basanze nta numwe utamba.

 

Ibi biba biteye agahinda ku ikipe nka kiyovu Sports iri kurwana no kutamanuka,kuba uboyozi bwihisha abakinnyi bukananirwa no kubahumuriza nyamara inzara iba iri kubagagariza mu nzu,nkaho bidahagije bagatumwa amanota 3.

 

Amakuru ahari avuga ko umuyobozi wayo David yayitaye ikisubirira muri Canada.

Iyi kiyovu Sports bamwe mubakunzi bayo bari bashyizeho comite ya dutabarane,yari iyobowe na General, nubwo mubigaragara ntacyo imariye iyi kipe yo kumumena.

 

Urucaca ubwo rwari ruyobowe na Juvenal yari ibayeho neza nubwo nawe mu minsi ye yanyuma yo kumeneshwa hari hatangiye kuzamo utubazo ariko we byibuze yabashije guhangana imyaka ibiriri ku gikombe nubwo byarangiye uwa gatatu bamuhuhuye.

 

Iyi kiyovu niyo gutabarizwa harebwa uko yabasha Kubona ayo kwishyura abakinnyi banze gukora imyitozo nyamara bari bafite umukino ukomeye wa shampiyona Ku Cyumweru,izakiramo Police FC saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Hatagizwe igikozwe kiyovu Sports ishobora kudakina uyu mukino,Kandi niyo yawukina nta kizere cyo gutsinda cyaba gihari kubwo kwitegura ntabi umukino nkuyu uba ukomeye.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top