Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, amakuru ahari yizewe nuko igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye w’umunya_Uganda.
Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru bakomeye muri African Micky Jr yaraye atangaje ko ikipe ya APR FC iri mu biganiro byanyuma n’umugande ukina hagati mu kibuga y’ugarira witwa Ronald Ssekiganda.
Ronald Ssekiganda ukina hagati mu kibuga APR FC iri kumushakisha uruhindu.
Uyu musore w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kugaragaza itandukaniro muri y’uganda,kuko ni umwe mu bakinnyi bakinnye iminota yose mu mukino y’Uganda yatsinzemo Guinea 1-0.
Uyu mukinnyi wa SC Villa bakunda gutazira Tall Ngolo Kante ashobora kwisanga muri APR FC bigaragara ko isoko ryabo risa ni rwimukiye mu bagande,kuko aje asanga abandi bagande 3 muri APR FC harimo na Taddy Ruwanga bakina ku mwanya umwe.
Abakinnyi bakina kuri 6 ha APR harimo Taddeo Lwanga,Yousifu Dauda,Mugiraneza Frouduard,na Nshimirimana Ismael Pitchou ubwo Ssekiganda aje yaba abaye uwa 5 ukina kuri uwo mwanya.
Nyuma yaho isoko rya APR FC yari yararyerecyeje muri Nigeria na Ghana bigaragara ko bitari gukunda ubu amaso yose yayerekeje kubahungu ba Peresida Museven.