Sadate Munyakazi Sadate yatanze Offer ihambaye muri Rayon Sports,ese aya mayeri nawe yamuhira

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ariko nyuma y’ubukene bukomeye bwari buyimereye ntabi,hakaza kuvukamo ibibazo byaje gutuma ayisohorwamo ndetse n’abandi bayobozi bari barayiyoboye bagashyirwa kuruhande nubwo nyuma baje kuyigarukamo n’amayeri ahambaye.

Sadate nawe nyuma yuko abo bari bahanganye bayigarutsemo bakamwigiza kuruhande,yafashe umwanzuro wo kubyunsa umutwe agahangana,agashaka uko nawe yayigarukamo.

Ase abareyo bazakomeza kuhabwa uduhendabana, bavugako bazanye amafaranga ariko bageramo akaburirwa irengero, ubukene bugakomeza gutindahaza Gikundiro cy’abareyo.

Sadate yashyize ubutumwa kurukuta rwa X agira ati”OFFRE YA ZAHABU KURI MURERA.

Ibahasha ya Miliyali 5 ishyizwe ku meza, par condition :

1. Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize;

2. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega;

3. Miliyari eshatu zizashorwa muri MURERA mugihe cy’Imyaka 3 bivuze miliyari buri mwaka;

4. Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga Umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane;

5. Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo;

6. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru;

7. Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma Radio abarangaza;

8. Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa Sports Nyarwanda;

9. Nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza, Hazashingwa kandi izindi disciplines nka Volley, Basket, Amagare,…;

10. Nyuma y’Imyaka 3, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka Private Jet kanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Bus kuko izaba ifite Bus yakataraboneka, Ambulance 2 ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van 2, Moto ebyiri ziyigenda imbere,

NB:(ikitonderwa)

1. iyi offer iri valide kugera kuwa 25 Ukuboza 2025, nshaka kuzizihiza anniversaire yanjye nkata 🎂 nabakunzi banjye bo muri Gikundiro turi munyanja y’ibyishimo;

2. Habayeho ibiganiro byibanze nkabona bitanga ikizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza championnat neza;

3. Murera itwaye igikombe offer yazamukaho 20% naho ikibuze offer yamanukaho 20%

Ngaho abarushanwa nimuze turushanwe.

Sadate Munyakazi.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top