Nyuma y’inyandiko Munyakazi Sadate yashyize kurukuta rwe rwa x yagaragaje ko ashaka kugura Rayon Sports burundu atanze miliyari 5 Frw,ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports.
Ubwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée,yaganiraga na Sk Fm yavuze ko nta muntu ushobora kugura iyi kipe ngo ibe iye bwite, ahubwo igishoboka ari ukuyiguramo imigabane.
Perezida wa Rayon Sports Yakomeje avuga ko Sadate adakwiriye kuvuga kuri Rayon Sports kuko ubu nta mafaranga atanga yo gufasha ikipe muri ibi bihe irimo byo guhatanira igikombe ko ahubwo aza ariko yatakaje amanota,asa nkaho aje kuyishinyagurira.
Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batishimiye ubusabe bwa Sadate Munyakazi bwo kugura ikipe,bagiye bagarura amwe mu mashusho ye avuga ko ashaka kubakira Rayon Sports Stade,ariko amaso agahera mu kirere ahubwo bikaba byararangiye abuze ayo kwishyura abakinnyi muri icyo gihe yarayibereye umuyobozi.