Dore impamvu Rayon Sports itakaje umwanya wa mbere, APR FC ibifitemo uruhare

Ikipe ya Rayon Sports itakaje umwanya wa mbere,nyuma y’igihe kirekire iyi kipe yigamba ko itazigera iwuvaho.

Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Marine FC ibitego 2-2 mu gihe APR FC bahanganiye igikombe yatsinze Bugesera 1-0 ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona.

Mu minsi yashize, Niyibizi Ramadan yavuze ko umwanya wa mbere Rayon Sports igomba kuwuvaho ariko Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ambwira ko izo ari inzozi zidashoboka ahubwo amugira inama yo kubanza gushaka iminota yo gukina.

Uyu munsi, Niyibizi Ramadan yakinnye umukino wa Bugesera FC ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego gikuye ku mwanya wa mbere Rayon Sports.

Rayon Sports nyuma yuko APR FC iganira n’babakinnyi ba Rayon Sports yari iya mbere iyoboye urutonde rwa Shampiyona ariko aho APR FC iganirije abakinnyi ba Rayon Sports aribo Hakim Bugingo, Kanamugire Roger na Iraguha Hadji ikipe ya Rayon Sports yabagizeho urwicyeko bituma Murera itabizereramo Kandi bari bamwe mu bayifasha gutsinda amakipe biri mu bituma abafana ba Rayon Sports bavuga ko APR FC yabagambaniye kuri Marine bafati nka murumuna wa APR FC.

Ubu APR FC ifashe umwanya wa mbere byagateganyo bitumye irusha Rayon Sports inota rimwe ry’agatenyo.

Mu gihe hasigaye imikino 7 ya Shampiyona abafana bamwe ba Rayon Sports bamaze kwizera ko APR FC uzatwara Shampiyona ibarusha ubushobozi, ikanaganiriza abakinnyi babo mu gihe hakirimo imikino ya Shampiyona Kandi aya makipe yombi ahataniye igikombe.

Biri mu bituma abafana ba Rayon Sports bavugako igikombe cya Shampiyona bagitakahe.

APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

Dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze mu Rwanda.

 

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top