Umukecuru w’imyaka 76 ari mu gahinda nyuma y’uko indege ya Frontier Airlines yanze kumusubiza iwabo muri New York, ikamuta muri Puerto Rico imuziza ko yashatse kwinjiza mu ndege inyoni ya Kasuku.
Mu mizigo yari afite yashakaga kwinjiza mu ndege harimo n’inyoni ya Kasuku, abakozi b’iyi sosiyete y’indege bamubwira ko atemerewe kwinjiza iyi nyoni mu ndege, ndetse ko niba ashaka kwinjira agomba kuyisiga.
Maria Fraterrigo yari ku kibuga cy’indege cya Luis Muñoz Marín muri Puerto Rico aho yiteguraga kwinjira mu ndege ya Frontier Airlines ngo imusubize iwabo muri New York ku wa 5 Mata 2025.