Nyuma yuko Rayon Sports itakaje umwanya wa mbere ihisemo guhagarika umutoza Robertinho.
Amakuru atugeraho nuko Rwaka ariwe uzamanukana n’ikipe kuri uyu wa mbere i Huye kujya gukina umukino ubanza na Mukura mu gikombe cy’Amahoro.
Rwaka Claude wagizwe Umutoza Wungirije, avuye mu Ikipe y’Abagore yatozaga, guhera ku mukino wa Marine FC,ni we uzatoza imikino isigaye mu gihe ubuyobozi bugishaka igisubizo.
Rayon Sports yari imaze iminsi idakora imyitozo muri iki cyumweru cyo #Kwibuka31 kubera ko abakinnyi bashakaga ko ikipe ibanza kubishyura amafaranga ibarimo.
Mazimpaka watozaga abazamu nawe yahagaritswe,nyuma yumusaruro muke wabanyezamu yatozaga.
Rayon Sports yatsinze imikino itatu gusa mu mikino 10 iheruka gukina muri Shampiyona, byatumye itakaza umwanya wa mbere nyuma y’Umunsi wa 23 ubwo yanganyaga na Marine FC.
Ibibazo by’ubukene muri Rayon Sports biri mu bishobora kuba biri gutuma iyi kipe itakaza amanota.
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere.