Hamenyekanye impamvu Rayon Sports yahagaritse abatoza bayo

Nyuma yuko Rayon Sports itakaje umwanya wa mbere ubuyobozi bugafata umwanzuro wo guhagarika umutoza Robertinho na Mazimpakka Andre.

Rayon Sports yatsinze imikino itatu gusa mu mikino 10 iheruka gukina muri Shampiyona, byatumye itakaza umwanya wa mbere nyuma y’Umunsi wa 23 ubwo yanganyaga na Marine FC.

Bimwe mu biri gutuma Rayon Sports itaza amanota abatoza bakabigenderamo.

Amakuru avuga ko gukomeza kugirira icyizere umunyezamu Khadime Ndiaye kandi akora amakosa bihoraho, biri mu byatumye Mazimpaka na Robertinho bahagarikwa mu gihe abakinnyi bavuga ko batagikora imyitozo ihagije ndetse imisimburize ye ikaba irimo ikibazo.

Ubukene bikomeje kuba ingorabahizi muri iyi kipe ya Rayon Sports kuko abakinnyi bataka imishahara yabo.

Rayon Sports Ku wa Gatandatu ni bwo yasubukuye imyitozo, yakozwe n’Abanyarwanda gusa, nyuma y’iminsi abakinnyi barivumbuye kubera kudahembwa aho baheruka umushahara wa Gashyantare bahawe mbere y’umukino wa Marine FC.

Ibyo biri mu bishobora kuba imbogamizi ku gikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro bagihataniye,bahanganye namwe mu makipe akomeye Kandi afite amikoro ahagije,mu gihe Murera yicira isazi mujisho.

 

Rwaka Cloude niwe wasigaranye ikipe mu gihe Robertinho na Mazimpaka bahagarikwa.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top