Umunyabigwi wa APR FC agiye kuza gutoza Rayon Sports imikino yose isigaye

Karekezi Olivier yabaye igihe kinini umukinnyi w’ Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na APR FC, amakipe yombi yanabereye kapiteni.

Yatangajwe nk’umutoza wa Rayon Sports ku wa 20 Nyakanga 2017, nibwo uwari Perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis yemeje ko bidasubirwaho, Karekezi Olivier ariwe ugiye gutoza Murera mu gihe cy’imyaka ibiri.

Amakuru ahari nuko Karekezi Olivier ashobora kugaruka gutoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru,akaza gusimbura Robertinho wagaritswe igihe kingana n’amezi abari,kubera ikibazo cy’uburwayi bw’amaso.

Ubu hasigaye imikino umunani ya Shampiyona igikombe cy’amahoro kugeze muri kimwe cya kabiri,mu gihe baba bumvikanye yahita akomerezaho.

Rwaka Cloude niwe mutoza wasigaranye Rayon Sports nyuma yo guhagarika Robertinho,mu gihe Karekezi Olivier yaza gutoza iyi kipe yaba yungirijwe na Rwaka.

Karekezi Olivier yasezeye muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego kimwe kubusa,ahitamo gusezera kuko uwari umuyobozi we Muvunyi Paul barebanaga ayigwe Karekezi ahitamo kuberereka arasezera.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top