Mukura VS ishobora guterwa mpaga ku mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro yari yakiriyemo Rayon Sports ugasubikwa kubera ikibazo cy’amatara.
Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi ategereza iminota 45.
Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.
Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.
Uko kuri Sitade ya Huye byari bimeze.