Sobanukirwa neza impamvu amatara ya Sitade Huye yagoranye,bikaba biri guteza impaka zikomeye cyane(Amafoto)

Nyuma y’ikibazo cyabaye i Huye, ubuyobozi bw’akarere inzego z’umutekano nabo muri REG hihutiye gushaka icyateye ikibazo,cyatumye amatara ya sidate ya Huye ataka neza nkuko bikwiye.

Stade Huye ifite amatara ane ari mu mpande 4 z’ikibuga, buri tara rikagira utundi dutara.

Twa dutara turi muri buri tara ntitwatse twose bivuze ko urumuri rutari ruhagije, ubundi amatara aba agomba kwaka ku buryo nta bicucucucu bigaragara mu kibuga.

Bongeye gucana ya matara ya stade noneho 3 araka irindi ryanga kwaka burundu.

Amakuru ubuyobozi bwatangaje ni uko hari insinga/ibyuma byo kuri aya matara byahiye havugwa ko byangijwe n’imvura.

Abo muri Mukuru VS bemeza ko ntaburangare bagize mu ibura ry’uyu muriro kuko ibyo basabwa babihaye abatekinisiye babiri bita aba MINISPORTS bashinzwe iriya stade itaregurirwa akarere ka Huye ngo uyu mukino ube.

Ubuyobozi bwa Mukura bwabwiye Ko bagiye kwandikira FERWAFA bayimenyesha uko byagenze.

Ubwo ni ugutegereza umwanzuro wa FERWAFA itegura Igikombe cy’amahoro niba umukino uzakomeza kumunota warugezeho cyangwa Mukuru VS igaterwa mpaga.

Uko amatara ya Sitade Huye yakaga mu gihe amakipe yarimo gukina.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top