Agahinda kari gusogota umutima wa Khadime Ndiaye kubera icyemezo gikomeye Rayon Sports yamufatiye

Ishyamba siryeru na mba muri Rayon Sports kuko hakomeje gusohokamo amakuru menshi atari meza.

 

Umunyezamu Khadime Ndiaye nyuma kwitwara ntabi kumukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports FC na Marine FC ukarangira zinganyije 2-2 Murera igatakaza umwanya wa mbere byose bigerekwa kuri Khadime Ndiaye,biravugwa ko nawe nta mukino azongera gukina muri Rayon Sports.

 

Amakuru yagiye asohoka yuvagaga ko Khadime Ndiaye yaba yarahawe amafaranga 500k kugira ngo yitsindishe ibitego kimwe na Aimable Nsabimana

 

Khadime Ndiaye we yavuze ko bamubeshyera kandi umuntu waba ufite ibimenyetso ko yariye ruswa yabitanga akana yahabwa ibihano

 

Amakuru agezweho nuko Khadime Ndiaye atazongera kugaragara mu mikino yose Rayon Sports isigaje,mu gihe umwaka w’imikino wa 2024/2025 uzaba urangiye n’inkuru y’urukundo ya Khadime Ndiaye na Rayon Sports niho izaba irangiriye.

 

Iki nicyo cyemezo cy’ubobozi bwa Rayon Sports cyo guhagarika Khadime Ndiaye, ibintu uyu munyezamu avuga ko biteye agahinda.

 

Nyamara Khadime Ndiaye yatangiye igice kibanza cya shampiyona yitwara neza ndetse yanafatwaga nkumwe mu bazamu beza bari muri Shampiyona,nubwo byaje guhumira kumirari ubwo yaritangiye kugira ibirarane mu mishahara.

 

Post Comment