Perezida wa Rayon Sports afashe umwanzuro ukomeye cyane nyuma yuko Mukuru VS idatewe mpaga(Sobanukirwa)

Komisiyo y’amarushanwa ya FERWAFA yemeje ko umukino wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro wari wahuje Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’amatara uzakinwa tariki ya 22/04/2025 kuri stade Huye ukomereze ku mumota wahagarikiweho.

 

Izi mpinduka zatumye imikino yombi yo kwishyura izakinwa tariki ya 30/04/2025 kuri Kigali Pele Stadium.

 

Saa 15:00 Rayon Sports na Mukura saa 18:30 APR FC na Police FC

 

Kubera umukino wa Mukura na  Rayon Sports washyizwe tariki ya 22/4 n’iyo kwishyura ikajya tariki 30/4/2025,

 

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wari kuzaba tariki ya 1/5/2025 wimuriwe tariki ya 4/5/2024 naho umwanya wa gatatu mu bagabo n’abagore izakinirwa tariki ya 3/5/2025.

 

Komisiyo y’amarushanwa ya FERWAFA igendeye kuri raporo y’abatekinisiye yemeje ko kutaka kw’amatara kuri stade Huye ari icyiza kitagizwemo uruhare n’umuntu.

 

Uwo niwo mwanzuro watumye umukino wa Mukura VS na Rayon Sports uzasubukurwa tariki ya 22/04/2025 nubwo Rayon Sports atari ko ibyemera.

Perezida wa RAYON SPORTS FC aganira n’itangazamakuru  yavuze ko bagiye kujurira uyu mwanzuro.

 

Yagize ati“ Ni umwanzuro utugezeho nonaha, ariko ntabwo twishimiye icyemezo cyafashwe.” – THADÉE Twagirayezu, Perezida w’umuryango wa Rayon Sports.

 

“ Icyo nababwira ni uko Tugiye kwandikira FERWAFA Tuyimenyesha tutiteguye gukina uyu mukino. Amategeko abereyeho kubahirizwa.”

 

Igikombe cy’Amahoro gikomeje kuba intambara hagati y’amakipe byagera kuri Rayon Sports bikaba akarusho.

Ibaruwa ya FERWAFA yandikira Mukuru na Rayon Sports.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top