Rayon Sports yateye utwatsi icyemezo cya FERWAFA bishobora gutuma iterwa mpaga

Nyuma yuko umukino w’igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukuru na Rayon Sports uhagaze kubera ikibazo cy’umuriro.

FERWAFA yemeje ko umukino wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro wari wahuje Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’amatara uzakinwa tariki ya 22/04/2025 kuri stade Huye ukomereze ku mumota wahagarikiweho.

 

Komisiyo y’amarushanwa ya FERWAFA igendeye kuri raporo y’abatekinisiye yemeje ko kutaka kw’amatara kuri stade Huye ari icyiza kitagizwemo uruhare n’umuntu.

 

Ibyo gusubiramo umukino Rayon Sports nibikozwa,yemeza ko bateye mpaga y’ibitego 3-0 Mukuru VS ko ahubwo bategereje umukino wo kwishyura.

 

Mu gihe FERWAFA yatsimbarara kucyemezo cyayo na Rayon Sports ikanga kuva kwizima ubwo Rayon Sports yaterwa mpaga nubwo bisa ntaho bigoye kuko bo bemeza ko bari mu kuri.

 

Igikombe cy’amahoro gikomeje kuba isibaniro ryo kutumvikana kubyemezo bimwe na bimwe kuko Rayon Sports yigeze no kwikura mu gikombe cy’Amahoro nubwo nyuma yaje kwisubiraho urebye aho ibicu byerekeza biraganisha mwihangana rikomeye hagati ya Rayon Sports na FERWAFA.

 

Itangazo rya Rayon Sports ryamaganira kure icyemezo cya FERWAFA.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top