Abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubomora Muhazi United bishimiye umukinnyi wabo mushya bamutazira izina ry’umunyabigwi wa Real Madrid

Nyuma yuko Rayon Sports itsinze ikipe ya Muhazi United ibitego 2-0 bya Adama Bagayoko na Biramahire Abed abareyo bishimiye Kubona umukinnyi mwiza mushya wo kuri gatatu.

 

Ikipe ya Rayon Sports yagiye igira abakinnyi beza kuruhande rw’ibumoso inyuma,abavuba ni nka Abuba Sibomana,Imanishimwe Emmanuel batazira Mangwende Irambona Eric wamaze kwinjira mubuyobozi bwa Rayon Sports Rutanga Eric akana ariwe mukinnyi mwiza kuruhande rw’ibumoso inyuma baherukaga,ubu hari gukina Bugingo Hakim nubwo abareyo batanyuzwe byanyabyo n’imikinire ye.

Mu mukino wa Muhazi United na Rayon Sports hagaragaye umusore ukiri muto witwa Nshimimana Fabrice wavutse 2003 witwaye neza nubwo wari umukino we wa mbere muri Shampiyona yakiniraga Gikundiro.

Nyuma yuko imikinire ye yishimiwe n’abakunzi ba Rayon Sports batangiye kumutazira izina ry’umunyabigwi wa Real Madrid Marcelo Vieira da Silva Júnior uzwi cyane nka Mercelo ufatwa nkumwe mu bakinnyi beza bibihe byose bakinnye kuruhande rw’ibumoso inyuma.

Nshimimana Fabrice wazamukiye muri Tsinda Batsinde ya Alain Mukuralinda uherutse kwitaba Imana,yari yamufashije kujya gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere Jupiler League muri FCV Dender, nubwo bitakunze akagaruka Rayon Sports imusamira hejuru.

Bugingo Hakim wari usanzwe ubanzamo kuruhande rw’ibumoso inyuma ahitwa kuri gatatu, yarafite amakarita atamwemeraga
gukina, nibyo byahaye amahirwe iyi mpano idasanzwe kwigaragaza mu maso y’abanyarwanda.

Bimwe wamenya ku mikinire ya Fabrice,yakuze akina neza mu kibuga hagati kuri (6) kuko yari umutekenisiye nubwo nyuma yaje kujya mu mutima wabamyugariro ubu ari gukina kuri gatatu,ikindi Fabrice azi kwambura umupira kandi ntawutakaze,azi gutanga imipira miremire ikagera kuwo uwahaye kandi neza, ni umwe mu bakinnyi beza bari kuzamuka.

Robertinho amakuru ahari nuko yari yanyuzwe n’imikinire ya Fabrice batazira (Marcelo) nubwo igitutu cy’abareyo kitatumye abasha kumuha umwanya wo kwigaragaza.

Ubu agiye guhanganira umwanya na Hakim Bugingo bivugwa ko nyuma yuyu mwaka w’imikino ashobora kujya muri APR FC.

Fabrice agikina muri Tsinda Batsinde.

 

Nshimimana Fabrice impano abareyo bivumburiye.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top