Nyuma yuko Rayon Sports yari yamaze kwizera ko ubujurire bwayo bushobora kwemerwa, FERWAFA ibahaye igisubizo kibakura umutima,yanze ubujurire bwabo bivuze ko Rayon Sports igomba gusubira ihuye gukina iminota yari isigaye na Mukuru VS mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro.
Ibaruwa FERWAFA yasubije Rayon Sports.
Bwana Perezida,
Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubagezeho icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA.
Muri iyi baruwa murahasanga icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA ku bujurire bwatanzwe n’lkipe ya Rayon Sports FC, yagaragaje mu cyemezo No. 0271/FERWAFA/2025, cyo ku wa 17/04/2025, cya Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA cyafashwe ku mukino wahuzaga ikipe ya Mukura V&S na Rayon Sports Fc muri 1⁄2 cy’Igikombe cy’Amahoro, cyemezaga ko umukino wabahuzaga utararangiye uzasubirwamo ugahera aho wari ugeze ku mpamvu zasobanuwe muri icyo cyemezo.
Komisiyo y’Ubujurire yateranye itariki ya 19/04/2025, isuzuma impamvu ebyiri (2) zikurikira zatanzwe n’Ikipe ya Rayon Sports FC ijurira icyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa cyavuzwe haruguru:
1. Ihagarikwa ry’umukino ryatewe n’impamvu zidasanzwe kandi zidashobora kwirindwa cyangwa kwigobotorwa n’uwo ariwe wese (Cas de Force Majeure).
2. Kutemera raporo zakozwe zigaragaza impamvu yatumye amatara azima kuber ako zakozwe zidahagarikiwe na komiseri cyangwa impuguke yagenwe na FERWAFA.
Komisiyo y’Ubujurire irasanga uburangare, kutitegura no kubura igenzura ry’ibikoresho nk’imwe mu mpamvu zatanzwe n’Ikipe ya Rayon Sports FC ntaho bishingiye kuko nk’uko na yo ubwayo yabisobanuye mu bujurire bwayo ivuga ko Force Majeure nk’uko bisobanurwa na FIFA ndetse na CAF ari «”événement imprévisible, inévitable et indépendant de la volonté des parties” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko ari impamvu itunguranye (imprevisible), idashobora kwirindwa cyangwa kwigobotorwa (inévitable) kandi itatewe n’ubushake bw’uruhande urwo ari rwo rwose (independent de la volonté des parties).
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko ubujurire bwa Rayon Sports FC nta shingiro bufite.
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko nta gihindutse ku cyemezo No. 0271/FERWAFA/2025.
Tubashimiye uko mwakiriye icyemezo cyafashwe. Mugire amahoro.
Perezida wa Rayon Sports nyuma y’umukino wa Muhazi United yatangaje ko nubwo FERWAFA itakemera ubujurire bwabo nka Rayon Sports batiteguye gukina.
Ibya Rayon Sports na FERWAFA bikomeje kuba agatereranzamba ka nyina wa Nzamba, kumvikana byanze ubu bagiye kuyoboka FIFA na CAF bitabaye ibyo Rayon Sports yaterwa mpaga, ibintu abareyo batari kwiyumvisha cyangwa bagahitamo gukina.