Rwaka Cloude umutoza w’umusigire wa Rayon Sports yatsinze umukino we wa mbere yaratoje nk’umutoza mukuru nyuma yuko Robertinho yirukanwe.
Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 byayifashije kurara ku mwanya wa mbere, mu gihe APR FC itarakina.
Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports Rwaka Claude, yavuze ko bagiye gucungana n’imikino basigaje muri Shampiyona kuko amahirwe akiri menshi ku makipe ahataniye igikombe cy’uyu mwaka.
Akomeza avuga ko nyuma yo Kubona amanota atatu byabafashije kugarura umwuka mwiza mu ikipe,Kandi icyizere ku gikombe cya Shampiyona kikazamuka n’abafana bakaba babashyigikiye Kandi aribo mbaraga za Rayon Sports.
Ibajijwe ku mukinnyi mushya ukiri muto witwa Nshimimana Fabrice wakinnye umukino we wa mbere mu Rayon Sports yavuze ko mu gice cya mbere byabanje kugorana, kubera ko yaramaze igihe kinini adakina,ariko mu gice cya kabiri yavuzeko bamuganije bakamwereka uko agomba gukina byatumye yizamurira ikizera akagira umukino mwiza.
Rayon Sports iri gushaka igikombe cya Shampiyona imaze imyaka 5 itazi uko gisa, gitwarwa na APR FC nubu bahanganiye umwanya wa mbere.
Post Comment