FERWAFA na Rayon Sports nyuma yo guhanganira mu mabaruwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports birangiye bufashe icyemezo ko bagomba gukina na Mukuru Vs.
Kuri iki cyumweru habaye inama yahuje Abayobozi batandukanye ba Siporo mu rwego rukuru rwa Rayon Sports bemeje gukina na Mukura VS umukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kuvuga ko bagomba gutera mpaga Mukura.
Umukino uzaba ku wa 2, hakimwe Iminota 63 i Huye,kuko umukino wari wahagaze bageze ku munota wa 27.
Umukino washyizwe ku manywa saa 15:00.
Izi mpinduka zatumye imikino yombi yo kwishyura izakinwa tariki ya 30/04/2025 kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wari kuzaba tariki ya 1/5/2025 wimuriwe tariki ya 4/5/2024 naho umwanya wa gatatu mu bagabo n’abagore izakinirwa tariki ya 3/5/2025.
Ubu ikipe ya Rayon Sports yongeye kugira akanyamuneza nyuma yuko umukeba bahataniye igikombe ananiwe kwisubiza umwanya wa mbere, abareyo bahise bemeza ko kujya gukina I Huye ntakibazo.