Rayon Sports nyuma y’iminsi ihanganye na FERWAFA birangiye yisubiyeho yemera gukina na Mukuru VS mu gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports yubahirije wa mugani uvuga ngo ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa,nyuma yo gusuzuma neza intego z’igikombe cy’Amahoro bafashe umwanzuro wo gutanga amahoro nubwo bisa nkaho bemeye batemeye nyuma yo kubwiza 81 FERWAFA.
Umukino uzaba ku wa 2, hakimwe Iminota 63 i Huye,kuko umukino wari wahagaze bageze ku munota wa 27.
Umukino washyizwe ku manywa saa 15:00.
Ibaruwa itomoye ya Rayon Sports yuzuye uburakari bukomeye.