Umutoza Ivan Jack Minnaert wafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederation cup yanafashije ikipe ya FC Fasser gutwara igikombe cya Shampiyona.
Ikipe ya FC Fassel yo muri Liberia yakoze amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona 2024-2025, igikombe cya mbere kuva mu 2009 yashingwa,igitwaye ibifashijwemo na Minnaert.
Ivan Jacky Minnaert washyikirijwe igikombe n’ikipe ye kuri iki Cyumweru, yari yabanje kwakirwa n’abafana bamwambika umwenda nk’uw’Abami banamushimira ko abakoreye amateka mu mwaka we wa mbere ndetse ikipe yabo ikaba izakina CAF Champions League.
Minnaert yari yasinyiye iyi kipe amasezerono y’imyaka itatu akaba atwaye igikombe mu mwaka we wa mbere,nyuma yo gutandukana na Gorilla FC.
Ikipe ya FC Fassel yasoje shampiyona 2024-2025 ifite amanota 56 mu mikino 26.
Mu Rwanda,Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports, Mukura VS na Gorilla FC.