Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Adel Amrouche nyuma yo gukubitwa imikino ibanza yaratoje Amavubi,yahise asaba imikino ya gicuti kugira ngo arusheho kumenyerana n’babakinnyi, niko guhita ahamagara iwabo muri Argeria asaba umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu yabo.
Gukina imikino ya gicuti ni ikintu cya goraga Amavubi ariko Adel arabyikoreye kugira ngo atabare akazi ke.
Ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu ya Algeria babinyujije kuri X nibo batangaje ko bazakina n’u Rwanda tariki ya 5 Kamena 2025.
Uyu mukino uzabera muri Algeria kuri Sitade ya Chahid Mohamed Hamiaoui stadium,iherereye mu mujyi wa Constantine mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Algeria.
Ikipe y’igihugu ya Algeria irakomeye muri Africa kugeza ubu yibitseho ibikombe 2 bya Africa Kandi imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro zirenga 4 inafite abakinnyi bakomeye batandukaniye nka Riyad Mahrez wamenyekanye cyane muri Manchester City.
U Rwanda rugize amahirwe yo kuzipima ku gihugu gikomeye mu mupira,bizatuma bitegura neza amajonjora y’igikombe cy’isi mu kwezi kwa 9.