Mu Rwanda zimwe muri Pulaki zigiye guhenda kurusha imodoka

Pulaki y’imodoka igiye kujya ihenda kurusha imodoka nyuma yuko amafaranga yazamuweho 78%  bituma kugura imodoka nshya bizaza bisaba ko uba  ufite agatubutse.

Dore ibiciro bya Pulaki uko bihagaze ubu.

Hari imodoka izishyura frw miliyoni 1 yo kwiyandikisha

Ushaka pulaki yihariye, azajya yishyura frw miliyoni 5 avuye ku frw640,000.

Imodoka z’amashanyarazi ntizacibwaga frw yo kuzandikisha ariko ubu zizajya zitanga frw285,000.

Moto z’amashanyarazi zizajya zitanga frw75,000.

Ikinyabiziga gifite moteri itarengeje cc 1000 kizakomeza cyishyure frw 75,000 yo kucyandikisha.

Igifite moteri ya cc ziri hagati ya 1001 n’1500 kizishyura frw285,000

Igifite moteri ya cc 1501–3000 kizishyura frw445,000 avuye ku frw 250,000

Imodoka ifite moteri ya cc 3,001–4,500 izishyura Rwf748,000 avuye ku frw420,00.

Imodoka ifite moteri ya cc zirenga 4001 izajya yishyura frw997,000 avuye ku frw560,000.

Muri 2023, mu Rwanda hari ibinyabiziga byanditse 330,166 byose hamwe.

 

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top