Umunyezamu w’ikipe ya Kaiza Chiefs n’ikipe y’igihugu Amavubi Ntwari Fiacre nyuma yuko muri Afurika Yepfo hatamuhiriye biravugwa ko ashobora kujya mu bufaransa.
Ntwari Fiacre nyuma yo kugera muri Kaiza Chiefs yahise abona umwanya ubanzamo wo gukina ndetse atangira anitwara neza, nubwo nyuma byaje kuba bibi kuko ikipe ye ya Kaiza Chiefs yanjijwe ibitego byinshi byose babitereka ku mutwe wa Fiacre.
Nyuma byaje kugaragara ko atariwe kibazo kuko nubundi byakomeje kwinjira ku bwinshi,ikipe ya Kaiza Chiefs ifite ibibazo bikomeye mu bwugarizi bwabo biri mu bituma abazamu babo bagerwaho cyane.
Ntwari Fiacre yageze muri Kaiza Chiefs nyuma yo kuva muri TS Galaxy nayo yo muri Afurika Yepfo ho yitwaye neza cyane biri no mu byatumye Kaiza Chiefs imugura.
Ubu amakuru ari kuvugwa mu binyamakuru byo muri Afurika Yepfo nuko umunyezamu Ntwari Fiacre amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa amwifuza mu gihe umwaka w’imikino waba urangiye.
Aya ni amakuru meza kuri Fiacre warumeze igihe kinini adakina, nubwo byakomeje kuvugwa ko azatandukana n’iyi kipe ya Kaiza Chiefs igira abafana benshi muri Afurika Yepfo ndetse no muri Africa yose.