Dore abakinnyi bakomeye ba Rayon Sports bari gusabirwa kudasubira mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza igikombe cy’amahoro umwuka ukomeje kuba mubi hakaba hari abagiye kubizira.

Amakuru ahari yizewe nuko umukinnyi ukina kuruhande rw’ibumoso inyuma y’ugarira Bugingo Hakim atagomba kuzongera gukandagira mu kibuga nyuma yuko bigaragaye ko kuruhande akinaho ariho ibitego byinshi bitsindirwa.

Nyuma ya Bugingo Hakim undi ugomba gusohoka muri 11 ni rutahizamu Iraguha Hadji wakinnye neza mu gice kibanza cya Shampiyona ariko yaje gushonga nk’isabune kugeza aho abafana ba Rayon Sports batakifuza kumubona mu kibuga.

Kapiteni Muhire Kevin wari umukinnyi mwiza ndetse akaniyita umwana w’ikipe,ubu amazi ntakiri yayandi kuko bivugwa ko itazakomezanya n’ikipe ya Rayon Sports mu gihe umwaka w’imikino uzaba urangiye,nawe arasabirwa kujya abanza hanze akitekerezaho nyuma yuko bigaragaye ko urwego rw’imikinire ye rwasubiye inyuma.

Rayon Sports iri kuvugwamo ibibazo bitandukanye harimo n’ibyimishahara hakiyongeraho n’babakinnyi bamaze kuganirizwa n’andi makipe batagishaka kuyitangira bishobora gutuma ikipe itakaza igikombe cya Shampiyona nyuma yo kubura igikombe cy’amahoro.

Post Comment