Omborenga Fitina nyuma yo gushaka gatanya na Rayon Sports birangiye imubereye ibamba,bigiye gutuma babana nk’abakeba bazirana.
Nyuma yaho Omborenga Fitina yanditse ibaruwa isaba gusezera amasezerono na Rayon Sports avuga ko itubahirije ibikubiye mu masezerano ye,Murera imushubije ibaruwa itomoye ikubiyemo byose.
Rayon Sports yavuze ko niba yifuza gutandukana na yo, yubahiriza ibiri mu masezerano akishyura miliyoni zirenga 70 Frw niba yifuzwa n’ikipe yo hanze, mu gihe ari miliyoni 56 Frw ku ikipe yo mu Rwanda.
Omborenga Fitina biravugwa ko ashaka gusubira muri APR FC kuko ubuyobozi buhari buramukunda bikomeye bitandukanye nabo basimbuye,batamwiyumvagamo.
Ibaruwa Omborenga Fitina yandikiye Rayon Sports.
Ibyo Omborenga Fitina na Rayon Sports bikomeje kuba agatereranzamba ka nyina.
Ibaruwa Rayon Sports yasubije Omborenga Fitina.
Post Comment