Umusifuzi Raporo atanze muri FERWAFA ikomeje gushengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Nyuma yuko umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera uhagaze kubera imvururu zawugaragayemo komiseri waruhagarariye uyu mukino yahise atanga Raporo itari kuvugwaho rumwe.

 

Rapport y’uko umukino wagenze mu Bugesera mu Mboni za KOMISERI w’umukino Hudu MUNYEMANA.

 

Umukino wahagaze ku munota wa 57.

 

Umusifuzi Patrick yitwaye neza cyane muri uyu mukino afata ibyemezo byiza bitewe n’uko Umukino wagendaga, ubona ko birimo ubunararibonye.

 

Ku munota wa 53, Rutahizamu Abeddy yahuye n’umukinnyi wa Bugesera FC (Bisanzwe mu mukino) nta kosa ryabayeho, umusifuzi Patrick yitwaye neza kuko Yemeye ko umukino ukomeza.

 

 

Nyuma y’umunota umukinnyi wa Rayon Sports Hakim Bugingo (wambaye 24) yakoreye ikosa umukinnyi wa Bugesera, umusifuzi Patrick yitwara neza atanga Penariti. (Cyari icyemezo nyacyo).

 

Bwana Hudu Munyemana yasoje ashimira cyane umusifuzi Patrick, avuga ko akwiye ari umusifuzi mwiza, asaba ko akomeza guhabwa imikino.

 

IYI RAPORO NIYO Ferwafa ISHINGIRAHO IFATA UMWANZURO.

 

Penariti ya Bugesera uko amashusho ibagaragaza umukinnyi bivugwa ko yakoze ikosa ni Ishimwe Fistor aho kuba Bugingo Hakim.

Post Comment