Ubushakashatsi bwakozwe nikigo CDC ,bwagaragaje ko hagati ya 7-10% ku bitegura kurushinga bagerwaho n’ikibazo cyo kubura urubyaro, kugirango ubyumve neza bivuze ko mu miryango 200, haba hari amahirwe menyi yuko 20 muriyo ibura urubyaro.
Kubura urubyaro ni ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire, ku buzima bwo mu mutwe ndetse no ku byiyumvo bya muntu.
Hari impamvu nyinshi zitera ikibazo cyo kudashobora kubyara (infertility), ariko rimwe na rimwe biterwa n’imyitwarire tugira tutazi ko ishobora kwangiza ubushobozi bwo gusama cyangwa gutera inda.
soma neza witonze.
I. ITABI
Kunywa itabi waba umugore cg umugabo bigabanya amahirwe yo gusama. Itabi rinagabanya ubushobozi bw’imiti ifasha gusama. Ku bagore, kunywa itabi byongera ibyago byo gukuramo inda (miscarriage). No mu gihe umugabo anywa itabi akaba afite umugore utwite nabyo byongera ibyo byago.
Ku bagabo, itabi rishobora gutera imbogamizi mu gikorwa cyo gutera akabariro no kugabanya umubare w’intanga.
- Gukoresha urumogi
Nubwo hakiri gukorwa ubushakashatsi, urumogi rushobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo kubyara. Gukoresha urumogi mu gihe utwite byagiye bihuzwa n’ingaruka mbi ku mwana. Rushobora no kongera ibyago byo gukuramo inda cyangwa kubyara umwana upfuye.
III. Inzoga
Ku bagore, nta rugero rw’inzoga rufatwa nk’urutekanye mu gihe ushaka gusama cyangwa mu gihe utwite. Inzoga zishobora kugira uruhare mu kudashobora gusama.
Ku bagabo, kunywa inzoga nyinshi bigabanya umubare w’intanga no gutuma umuvuduko wazo ugabanyuka.
IV.Kubyibuha
Ubuzima butarimo siporo n’umubiri urimo ibinure byinshi (obese) byongera ibyago byo kudashobora gusama. Ku bagabo, kubyibuha bifitanye isano no kugira intanga zifite ubuziranenge buke.
UBURYO BWO KWIRINDA.
Ku bagabo
Nubwo kudashobora kubyara ku bagabo rimwe na rimwe bidashobora kwirindwa, ibi bikurikira byagufasha:
Irinde ibiyobyabwenge, itabi n’inzoga nyinshi. Irinde koga mu mazi ashyushye cyane (nko koga muri jacuzzi), kuko ubushyuhe bwinshi bugabanya intanga. Gisha inama muganga ku miti ukoresha kenshi ishobora kugira ingaruka ku ntanga. Kora siporo. Siporo ihoraho ifasha kugira intanga nzima no kongera amahirwe yo gutera inda.
Ku bagore
Dore inama zagufasha kongera amahirwe yo gusama:
Reba kunywa itabi. Itabi rifite ingaruka nyinshi ku bushobozi bwo gusama ndetse no ku buzima bw’umwana. Irinde inzoga n’ibiyobyabwenge. Ibi bishobora kugabanya amahirwe yo gusama , Gabanya caffeine. Gerageza kutarenza 200 mg ya caffeine ku munsi (ingana na ka coffee cup imwe y’icupa rya 12 oz). Komeza ukurikire ibipimo bya caffeine biri ku mafunguro cyangwa ibinyobwa.
Kora siporo ku rugero rukwiriye. Siporo ikabije ishobora guhagarika imihango yawe cyangwa ikagabanya imisemburo
Kubyibuha cyangwa kunanuka birenze urugero bigira ingaruka ku misemburo yawe, bikaba byaguteza ibibazo byerekeye uburumbuke.
Ikibazo cyo kubura urubyaro gituma twibuka yuko turi mw’isi aho haribyinshi biba tutabigizemo uruhare kandi ntacyo twabihinduraho, uretse umugambi wisumba byose Nyagasani waremye isi n’Ijuru. Iyo twubatse urugo dusabwa gusa kwizera ,gusenga no gutegereza igeno ry’Imana k’ubuzima bwacu .
Post Comment