Ntugapfumire Satani n’ubutunzi bwe; Yesu aramusubiza ati: ‘Mva inyuma Satani, kuko byanditswe ngo: ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.'”

 

Matayo 4:9 Aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”

Iyo umugambi wo gucungura umuntu utagerwaho, Satani yari kugumana ubwami yavugaga ko ari ubwe.

Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati: ‘Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko nupfukama ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.’ Yesu aramusubiza ati: ‘Mva inyuma Satani, kuko byanditswe ngo: ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.'”

63 Satani yeretse Yesu ubwami bwo ku isi mu buryo bureshya bitangaje. Satani yavuze ko ubutunzi bwo ku isi ari ubwe ndetse ko arabureka akabuha Yesu naramuka apfukamye akamuramya.

Satani yari azi neza ko inama y’agakiza nishyirwa mu bikorwa, Yesu agapfa kugira go acungure umuntu, ubushobozi bwe bwagombaga kugira aho bugarukira kandi amaherezo bukazatsembwaho, ndetse yari azi ko azarimburwa.

Niyo mpamvu byari umugambi we wizwe neza ngo niba bishoboka akome mu nkokora uwo murimo ukomeye Umwana w’Imana yari yaratangiye.

Iyo umugambi wo gucungura umuntu utagerwaho, Satani yari kugumana ubwami yavugaga ko ari ubwe.

Kandi iyo abigeraho, yishyeshyaga yibwira ko azategeka ubwami buhanganye n’Imana yo mu ijuru.

 Soma Igitabo cyitwa Inyandiko z’Ibanze p.133 

Amen

Post Comment