Sobanukirwa :”Operation Midnight Hammer” Trump yavuzeko Amerika ‘yahanaguye’ ibirindiro bya kirimbuzi bya Iran

Uyu munsi  ku cyumweru tariki  22 kamena 2023 mumasaha ya mugitondo nibwo  Amerika  yagabye ibitero simusiga  ibitero kubigo bitatu  byingenzi bikora ibisasu byo mubwoko bwa nukiriyeli(nuclear energy)  muri Iran.

umunyamabanga w’ingabo z’America , Pete Hegseth yavuze ko “yahanaguye Burundi ” ibyifuzo byo gukomeza gukora ibisasu bya  kirimbuzi bya leta ya  Irani, nubwo isuzuma ryuzuye rikomeje bikaba bitaranenyekana neza ko ubushobozi Iran yarifite bwasenywe burundu.

Iki gitero cyahawe izina rya “Operation Midnight Hammer”:  aho cyarimo indege zirenga 125, harimo ibisasu byo mubwoko bwa  B-2 bakoresheje mu kuyobya uburari   “uburiganya,” nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje.

Izindi  misire za B-2 zarashe ibisasu birenga icumi bya “bunker buster” kunganda za  Fordow na Natanz za Irani, naho misile yitwa  Tomahawk yibasiye  ahitwa Isfahan.

Kurundi ruhande leta ya Irani ibicishije kuri  Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  yashinje Washington kurenga “umurongo utukura cyane” maze avuga ko ashidikanya ku bijyanye na diplomasi ishobora kuba, mu gihe isi itegereje igisubizo cy’umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.

Perezida Donald Trump yihanangirije Irani avuga  ko Amerika iza  kugaba ibitero byinshi mu gihe Irani idahagaritse umugambi wayo wo kudatanga  amahoro.

Visi Perezida JD Vance yavuze ko Amerika “itarwana na Irani,” ashimangira ko Trump yibanda gusa ku bushobozi bwa kirimbuzi bwa Tehran.

Iran Nayo  niva kwizima yabyutse yihimura yohereza ibisasu bikaze muri isirael muri iki gitondo ariko nayubusa Isirael yamaze gutsinda Iran. kubwo kwinjiza Amerika mu ntambara.

Isiraheli ivuga ko yibasiye ububiko bwa misile  rwagati muri Irani

Mubwo buryo ninako is iri kwibaza  uko Irani iraza kubana na Pakistan ikomeje gushijwa ubugambanyi ni nyuma yaho yemereye indege ya Leta zunze ubumwe za Amerika guca mukirere cyayo ikagaba ibitero

  1. 20250623_001902-300x300 Sobanukirwa :"Operation Midnight Hammer” Trump yavuzeko Amerika 'yahanaguye' ibirindiro bya kirimbuzi bya Iran

Post Comment