Mu karere ka Nyanza umurenge wa Nyagisozi mw’ijoro ryo kuwa 25 kamena 2025 Umugabo w’imyaka 53 y’amavuko yapfuye nyuma yo gukubitwa ifuni n’umusambane w’umugore we.
Abaturanyi buwo muryango bavuga ko uwo mugabo yishwe ubwo yari agiye kumviriza aho umugore we yari ari gusambanira .
Uwo mugore n’umugabo bivugwa ko basambanaga abaturage babafashe babashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha bukorera muruwo murenge.
ingeso yo gucana inyuma mu miryango nikimwe mu bibazo bihangayikishije abanyarwanda kuko bizanana ningaruka nyinshi zitarinziza habe na gato.
murizo harimo guta ishuri kw’abana, impfu, ubukene bukabije mu miryango,imirire mibi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nizindi.
Abemera bibiliya bavuga ko isi igeze mu bihe byimeruka kuko imyitwarire iriho yitwa igezweho idahwitse kandi ko byanditwe mu byahishuwe ko hasabaho ubwibone n’ubusambanyi bukabije . nirari mu bantu .
Umugore ashobora guca inyuma umugabo we kubera ko atabasha kumushimisha nk’uko byakabaye, aribyo bikunze kwitwa gupfuba. Nk’uko ijambo ribivuga rero, ngo umugore apfuba iyo umugabo atabashije kumugeza ku byishimo bye bya nyuma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bityo nyamugore agahitamo kujya gushaka undi wamukemurira ikibazo.
Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Post Comment