uko uwiteka yagiriye neza daniel igihe yari yajugunywe murwobo rwintare

Ujye ugirira abandi neza igihe cyose

Rusi 1:8
Nawomi abwira abakazana be ati “Nimugende musubire mu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk’uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye.

Gushyira hamwe kwabo ni ko kwahishuye urukundo Kristo yabategetse guhishura.

Umwuka Wera amaze kumanukira abigishwa ba Yesu, bagiye kwamamaza Umukiza wazutse, bifuje ikintu kimwe gusa, ko abantu bahabwa agakiza.

Bishimiye umubano bagiranye n’abera. Bari abagwaneza, abitonda, abiyanze, bemeye kwitangira ukuri.Gushyira hamwe kwabo kwa buri munsi ni ko kwahishuye urukundo Kristo yari yarabategetse guhishura.

Amagambo n’imirimo byo kutikunda ni byo bashyirishijeho umwete wo kubyutsa urwo rukundo mu mitima y’abandi.

Abizera bari bafite urukundo rwuzura imitima y’intumwa Umwuka Wera amaze kuzimanukira. Bari bakwiriye gukuza amajyambere bafite kumvira kwemera itegeko rishya, ngo: “Nk’uko nabakunze. mu be ariko namwe mukundana.” Yohana 13-35.

Uko ni ko basabanye na Kristo cyane kugira ngo babashishwe gusohoza ibyo ashaka.

Imbaraga y’Umukiza wabashaga kubatsindishiriza abikoreshehe gukiranuka kwe yari ikwiriye kubahirizwa.

Uwiteka yitura ineza

Rusi 2:12
Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.

“Imbaraga za muntu nta cyo zageraho hatabayeho iz’Imana; Tugomba gukora uruhare rwacu.”

Kugera ku ntsinzi nyakuri mu byo umuntu akora byose ntabwo ari amahirwe cyangwa impanuka cyangwa se igeno. Ibiramambu ni ugukora gukomeye cyane k’ubuntu bw’Imana, ingororano yo kwizera n’ubushishozi, ubupfura no kwihangana.

Ntabwo ubwenge butunganye n’imico mbonera yo ku rwego rwo hejuru ari imbuto z’impanuka. Imana itanga uburyo bityo kugera ku cyo umuntu yifuza bigashingira ku kuntu akoresha ubwo buryo.

Igihe Imana yateraga Daniyeli na bagenzi “gukunda no gukora ibyo yishimira,” babaga bagaragaza agakiza kabo. (Abafilipi 2:13). Aha hahishurirwa gukora kw’ihame ry’Imana ryo gukorana kuko ritabayeho nta ntsinzi nyakuri yagerwaho. Imbaraga za muntu nta cyo zageraho hatabayeho imbaraga z’Imana; kandi hatabayeho gushishikara k’umuntu, kuri benshi imbaraga z’Imana ntacyo zabagezaho.

Kugira ngo ubuntu bw’Imana bube ubwacu bwite, tugomba gukora uruhare rwacu. Ubuntu bwayo bwatangiwe gukorera muri twe bukadutera gukunda no gukora, ariko ntibwigera busimbura umuhati wacu.

Nk’uko Uwiteka yakoranye na Daniyeli na bagenzi, ni nko azakorana n’abantu bose baharanira gukora ibyo ashaka. Kandi kubwo guhabwa Mwuka we, azakomeza umugambi wose nyakuri ndetse n’icyemezo gihamye cyose.

Abagendera mu nzira yo kumvira bazahura n’inkomyi nyinshi. Imbaraga zikomeye kandi zitagaragara neza zishobora kubabohera ku isi; ariko Uwiteka ashoboye guhindura ubusa imbaraga yose ikorera kurwanya abo yatoranyije. Mu mbaraga z’Uwiteka bashobora gutsinda ikigeragezo cyose, kandi bakanesha ingorane yose.

 

ibyanditswe hifashishijwe igitabo cyitwa: Inama zigirwa Itorero Vol.1 p.60-61

 

Post Comment