Mu isi ya none, indwara zitandura (non-communicable diseases, NCDs) ni zo zihitana abantu benshi kurusha izandura. Izi ndwara ntiziterwa n’agakoko cyangwa virus, oya ahubwo akenshi zishingira ku miterere y’imibereho, imirire mibi, kubura imyitozo ngororamubiri, no kudakurikirana ubuzima bw’umubiri.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku ndwara 5 zitandura zishe abantu benshi ku isi ndetse no mu Rwanda, nyamara zakwirindwa mu buryo bworoshye:
1. Umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension)
Uyu ni “umwicanyi w’igitonore” kuko benshi batabimenya ahubwo bigaragara mu ngaruka nka stroke cyangwa indwara z’umutima. ikunze guterwa no kurya umunyu mwinshi, stress, kunywa inzoga cyangwa itabi, kutagira imyitozo.
Uko wayirinda: kurya indyo yuzuye itarimo umunyu mwinshi, gukora imyitozo, kugabanya stress, kwisuzumisha buri gihe.
2. Indwara y’umutima n’imitsi itwara amaraso (Cardiovascular diseases)
Zirimo gufungana kw’imitsi, umutima utera nabi, n’izindi ndwara zifata umutima. bimwe mubitera iyi ndwara harimo: imirire mibi, cholesterol nyinshi, itabi, kutagira imyitozo.
gerageza gukora ibi bikurikira mu buryo bwo kuyirinda : kurya imboga n’imbuto kenshi, gukora sport byibuze iminota 30 buri munsi, kugabanya ibinure mu mafunguro, kwirinda itabi.
3.Diabetes – cyane cyane Type 2
Diabetes Ni indwara iterwa n’isukari iri hejuru mu maraso, cyane cyane kubera imirire mibi no kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya isukari nyinshi, ibiribwa byatunganyijwe (processed foods), umubyibuho ukabije.
tugirwa inama zirimo: kugabanya isukari mu byo urya, gukora sport, kugenzura ibiro byawe, no kwisuzumisha buri gihe nk’igisubizo kirambye.
4. Kanseri (Cancer)
Hari ubwoko bwinshi bwa kanseri, harimo kanseri y’ibere, iy’uruhu, iy’amara, n’iy’uruhu. Nubwo izindi zitabasha kwirindwa neza, hari iziterwa n’imibereho mibi.
mugihe unywa itabi, unywa inzoga cyane, utarya neza, kwandura HPV (mu gihe hatifashishijwe urukingo), kuba mu bidukikije byanduye biguha amahirwe menshi yo kwandura kanseri zitandukanye.
ubushakashatsi bwagaragaje ko kwirinda itabi, gufata urukingo rwa HPV (ku bakobwa), kwipimisha hakiri kare, kwita ku mirire, kwirinda izuba ryinshi ridafite sunscreen ari z’imwe mu nkingi ya mwamba mu kurwanya kanseri.
5. Umubyibuho ukabije (Obesity)
Nubwo atari indwara ubwawo, ni impamvu nyamukuru y’izindi nyinshi: diyabete, indwara z’umutima, n’imitsi. mu mico imwe nimwe kugira ibiro by’inshi birengeje urugero cg umubyibuho ukabije bifatwa nk’ubusembwa. bigatuma umuntu uuteye atyo akunze guhura n’indwara yo kugira agahinda gakabije.
tangira ugerageze kwirinda kurya ibiribwa bikungahaye ku mavuta n’isukari, kudakora sport, kurya nijoro, stress.ahubwo ushishikarire :kugabanya ingano y’ibyo urya, gukora imyitozo, kunywa amazi menshi, gusinzira neza, kwihitiramo ibiryo bifite intungamubiri. icyo wamenya nuko Indwara zitandura zishobora kugabanywa cyane n’uburyo twitwaramo buri munsi.
Post Comment