Gukoresha agakingirizo neza bisaba imyitozo n’ubwitonzi| AMAKOSA UKWIYE KWIRINDA MU GUKORESHA AGAKINGIRIZO KUKO YAGUTEZA IBYAGO BIKOMEYE CYANE ⚠

Agakingirizo (condom) :ni igikoresho cyoroshye kubona, kitagura menshi, ariko cy’ingenzi cyane mu kurinda ubuzima bw’abantu. Gakoreshwa mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) no gukumira inda zitateganyijwe.

Nubwo abantu benshi bazi agakingirizo, hari byinshi batari bazi ku buryo gakoreshejwe neza, igihe gakoreshwa, uko kabikwa n’ibindi byinshi. Dore bimwe mu byo utari uzi ku gukoresha agakingirizo:

1. Si buri gihe agakingirizo gakoreshwa neza

Abantu benshi batekereza ko bambaye agakingirizo bihagije, ariko burya hari amakosa menshi akorwa: kugakoresha kare cyangwa bitinze, kugashyiraho nabi, kugasiga amavuta atemewe, cyangwa kugakoresha kabiri. Ibi byose bigabanya cyane ubushobozi bwako bwo kurinda.

Inama:  Banza urebe neza aho gakingirizo gatangirira, kugira ngo ntukagashyireho nabi ngo usubire inyuma.
Rinda isonga y’agakingirizo umwuka (jya uhasiga akanya gato , “reservoir”) kugira ngo wirinde ko gaturitswa Numwuka.

2.Gabanya gukoresha amavuta asanzwe :(vaseline, amavuta y’inka, amavuta yo kwisiga), kuko asenya latex, bikatuma agakingirizo gatoboka.

3. Agakingirizo karinda indwara nyinshi kurusha uko wabyibwira

Burya agakingirizo si akarinda SIDA gusa. Karinda n’izindi ndwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina:

  • Gonorrhea
  • Chlamydia
  • Syphilis
  • Herpes genitalis
  • HPV (Human Papilloma Virus)
  • Trichomoniasis
  • Hepatitis B
  • Izi ndwara zishobora gutera uburwayi bukomeye cyangwa ingaruka z’igihe kirekire nko kubura urubyaro, kanseri,
  • cyangwa gutakaza ubuzima.
  • 4. Agakingirizo gafite itariki ntarengwa yo kugakoresha.

Kenshi abantu bagura agakingirizo bakagashyira mu mufuka cyangwa mu isakoshi bagakibagirwa igihe ntarengwa cyo kugakoreshwa. Gakoresha karengeje igihe bishobora gutuma kadakora neza, kakatoboka cyangwa kakasanduka.

Inama: Buri gihe reba expiry date ku ishashi.
Ntukarambike agakingirizo igihe kirekire mu mufuka w’ipantaro, ahantu hashyushye cyangwa hahindagurika ubushyuhe.

5. Gukoresha agakingirizo neza bisaba imyitozo n’ubwitonzi

Hari abumva ko gukoresha agakingirizo bigabanya ubusabane cyangwa bigabanya ibyishimo Ariko siko bimeze.
Bityo rero ntibigira icyo bihindura ku byishimo by’imibonano.

Gukoresha agakingirizo ni icyemezo cy’ubwenge, cy’icyubahiro n’urukundo, kuko urinda ubuzima bwawe n’ubw’uwo muri kumwe. Ntugashingire ku kumva gusa, shaka ubumenyi, umenye uko gakora, uko gakoreshwa, uko kabikwa, n’uburyo gafasha mu kurinda ubuzima. Agakingirizo si isoni, ni ubwirinzi.Irindi unarinde mugenzi wae.

Post Comment