Muri Leta ya Anambra, muri Nigeria, inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zigiye gutangira gufata abagore bose bazagaragara mu ruhame batambaye isutiye cyangwa umwenda w’imbere. Iri tangazo ryateye impaka ndende mu baturage, bamwe baryakira neza, abandi barigaragambiriza.
Umwe mu bashinzwe gutangaza aya makuru yakoresheje indangururamajwi asobanurira abaturage ko ari itegeko ryashyizweho na Guverineri wa Leta, Chukwuma Soludo. Yavuze ko iri tegeko rigamije kubungabunga umuco n’indangagaciro z’abaturage ba Anambra.
Uretse gufata abagore batambaye isutiye cyangwa umwenda w’imbere, iri tegeko rinagena ko abagore bazagaragara mu ruhame bambaye imyenda y’imbere gusa na bo bazafatwa bagafungwa. Inzego z’umutekano zasabye abaturage kubahiriza iri tegeko kugira ngo birinde ibihano.
Iyi nkuru yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bashyigikiye iki cyemezo bavuga ko kizafasha gukomeza indangagaciro z’umuco gakondo, mu gihe abandi bagishinja kwivanga mu buzima bwite bw’abantu no kubangamira uburenganzira bwabo.