Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda, bari guhigwa no gufatwa mpiri mu Burundi

Nyuma y’amagambo menshi yagiye atangazwa na Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye, agaragaza ko igihugu cy’u Rwanda gishaka gutera Uburundi, ndetse na Nyuma y’amagambo yatangaje ku rukuta rwe rwa X, Abanyarwanda n’Abacongoman bavuga ururimi rw’ikinyarwanda (Abanyamulenge), bari guhigwa bukware ndetse bagafatwa mpiri hariya mu gihugu cy’u Burundi nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Ubuyobozi bwatanze itegeko risaba Imbonerakure ndetse n’abandi baturage kwerekana ahari Umunyarwanda wese agafatwa, akajya guhatwa ibibazo kuko bacyeka ko abo Banyarwanda ndetse n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baba ari intumwa z’u Rwanda.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Aba bantu bafashwe bafatiwe mu duce twa Cibitoke na Buterere, uduce twiganjemo abavuga ikinyarwanda. Gusa ntabwo hatangajwe umubare nyirizina w’abatawe muri yombi.

Ikinyamakuru The NewTimes kivuga ko abafashwe bari benshi ndetse burijwe mu modoka ya Polisi, bajyanwa Gihanga na Bubanza,  bajya guhatwa ibibazo.

Ibi byabaye nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye anyuze ku rukuta rwe rwa X agasaba Abarundi kuryamira amajanja kuko ntawumenya aho umwanzi aturutse, ndetse avuga ko abari bategeje inyungu mu gihe u Rwanda rwatera u Burundi bagomba gusubiza amerwe mu isaho.

Yagize ati ” Inyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu bigenzi vy’Urwanda, abari biteze gukamisha igitero c’Urwanda ku Burundi nibasubize amero mw’isaho. Ariko Abarundi b’umutima mwame mugavye kuko ntawuzi umusi w’igisuma.”

Gusa nyuma yo gutangaza ibi, yibasiwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi batemeranywa n’ibyo akora, bamwumvisha ko nta narimwe u Rwanda rwigize rupanga gutera Uburundi ahubwo ko ari ingengabitekerezo ye yifiteye, banamwibutsa ko kuva kera Abarundi n’Abanyarwanda bahoze ari abavandimwe, ntibahwemye kandi no kumugaragariza ko ibyo akora bitaramo ubunyamwuga, yewe ko n’umwanya ariho atawukwiriye.

Nyuma yo kubona ibitekerezo byinshi by’abantu bamwibasira yahise ahitamo gufunga aho batangira ibitekerezo, ntihagire uwongera kubasha gutanga igitekerezo uretse uwo ashaka.

Kuri ubu u Burundi ni kimwe mu bihugu byohereje abasirikare benshi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango bafashe Leta ya Kinshasa guhashya M23, aho kugeza ubu imibare igaragaza ko u Burundi bushobora kuba bufite abasirikare barenga ibihumbi 10 muri Congo.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top