Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gufata indi ntera, amasezerano hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Félix Tshisekedi wa RDC yakomeje kuvugisha benshi, aho ingabo z’u Burundi zinjiye mu ntambara mu rwego rwo gufasha Kinshasa guhangana n’umutwe wa M23.
Amasezerano Yabaye Impaka
Mu mwaka wa 2023, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ibanga ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare. Iyi mikoranire yari igamije gushyira ingabo z’u Burundi mu gice cy’amajyaruguru ya Kivu, aho zari gufasha Leta ya RDC kurwanya umutwe wa M23 wari umaze gufata ibice byinshi. Perezida Tshisekedi yemeye gutanga inkunga igizwe n’amafaranga n’ibikoresho by’intambara kugira ngo ingabo z’u Burundi zikomeze urugamba.
Imikorere y’Ingabo z’u Burundi muri RDC
Kuva ingabo z’u Burundi zagera muri Kivu y’Amajyaruguru, habaye impinduka zikomeye mu rugamba. Nubwo zari zifite intego yo gutsinsura M23, uyu mutwe w’abarwanyi wakomeje kugira imbaraga zidasanzwe, binatuma zimwe mu ngabo z’u Burundi zitakarizwa icyizere. Hari amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi batangiye kugira umubare munini w’abapfa, ibintu byateje impagarara mu gisirikare cy’iki gihugu.
Binyuze muri ayo masezerano, Perezida Tshisekedi yahaye mugenzi we Evariste Ndayishimiye million 5 z’amadorali ya America nk’ishimwe ryo kumuha inkunga, aya angana na miliyari ziri hafi ya 15 mu mafaranga y’Amarundi (14,804,475,800) , Perezida wa DRC kandi yagombaga guha buri musirikare w’u Burundi ubarizwa muri RDC amafaranga ahwanye n’amadolari 5000. Gusa, ibi byaje kugaragara ko atageze ku basirikare kuko bivugwa ko amafaranga yihariwe na Ndayishimiye ubwe ndetse n’abandi bambari be bake, naho abasirikare bagakomeza guhembwa ayo bahembwaga.
Nubwo Ndayishimiye yari yizeye ko ingabo ze zizagera ku ntego mu buryo bworoshye, byagaragaye ko bitari byoroshye kurwanya M23. Ndetse, nyuma y’aho ingabo z’u Burundi zitsinzwe muri Kivu y’Amajyaruguru, byabaye ngombwa ko zoherezwa no muri Kivu y’Amajyepfo aho M23 nayo yakomeje kwagura ibirindiro.
Nyuma yo kubona ko ingabo ze zitari kwesa imihigo nk’uko byari byitezwe, Perezida Ndayishimiye yatangiye kugirwa inama yo gukura abasirikare be muri RDC. Icyakora, kubera amasezerano yagiranye na Tshisekedi ndetse n’inyungu ze zari zibihishe inyuma, gukura ingabo ze muri Congo byabaye ikibazo gikomeye. Ndetse, hari amakuru ko y’uko ibi byateje umwuka mubi hagati y’aba bakuru b’ibihugu.
Amasezerano ya gisirikare hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi yagize uruhare rukomeye mu gukomeza imirwano mu burasirazuba bwa RDC. Nubwo yari agamije guhashya M23, byarangiye ibintu bihindutse uko bitari byitezwe, ingabo za Leta ya RDC n’iz’u Burundi zikomeza guhura n’ingorane zikomeye. Niba hakomeje kubaho ubundi buryo bwo gukemura ikibazo cya M23, ibiganiro bya politiki bishobora kuba inzira yonyine isigaye.