Umutwe wa M23 wahamagariye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi kuyoboka inzira y’ibiganiro

Ihuriro rya AFC / M23 rikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Republic Iharanira Demokarasi ya Congo mu nzira zo kugirana ibiganiro na Leta ya Felix Tshisekedi nyuma yuko yigaruriye Umujyi wa Goma ukaba umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru ndetse kuri ubu ikaba yamaze no kwigarurira Bukavu nayo ikaba umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo.

Nyuma yuko ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, uyu mutwe wigaruriye Bukavu, wasabye ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Felix Tshisekedi kuba bakwemera inzira y’ibiganiro kuko ariyo nzira yo gucyemura ibibazo by’Amakimbirane make.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Mu itangazo yasohoye yagize iti “AFC/M23 iramenyesha umuryango mpuzamahanga ko kubera ikibazo cy’umutekano mucye,kwica abaturage no gusahura bikorwa na FARDC, ingabo z’u Burundi FNDB,FDLR n’abo bafatanya,yiyemeje gufasha abaturage. Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru,igisirikare cyacu kiri kugerageza kugarura umutekano w’abaturage n’ibyabo.”

Yakomeje iti “ Turongera guhamagarira ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo haganirwe impamvu muzi y’iki kibazo, ngo amahoro yongere agaruke mu gihugu cyacu.”

Gusa n’ubwo iyi M23 igaragaza ko ifite umuhate wo gukemura ikibazo mu nzira y’ibiganiro, ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwo buvuga ko butazigera bujya mu biganiro na M23 n’umunsi wa rimwe. Bisa nkaho ubu butegetsi bwizeye gutabarwa cyangwa bukaba bufite ikindi kintu bwishingikirijeho.

Umutwe wa M23 uvuga ko kandi mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje kwinangira mu gukemura iki kibazo mu nzira z’ibiganiro, bo bazakomeza barwane mpaka bageze i Kinshasa ndetse bakureho ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Kuri ubu bimwe mu bikorwa bikomeye M23 imaze gufata harimo ibibuga by’indege bya Goma na Kavumu, ibigo bya gisirikare, imipaka ihuza Congo n’u Rwanda, inyubako za Leta, ndetse n’ibindi bikorwa remezo bikomeye.

 

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top