Umunyamakuru w’imikino kuri SK FM akaba na nyirayo, Sam Karenzi, azamara ikindi cyumweru adahari nyuma y’uko muganga amusabye gukomeza ikiruhuko cy’Ubuvuzi.
Karenzi yari amaze iminsi itanu atumvikana kuri radiyo ye kubera gahunda yari afitanye na muganga. Yari yateganyije gusubira mu kazi vuba, ariko kubera inama y’abaganga, agomba kuruhuka kugeza ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, ari bwo azagaruka mu kiganiro cye kizwi nka Urukiko rw’Ikirenga cy’Imikino.
Mu butumwa Kazungu Clever yageneye abakunzi ba SK FM, yavuze ko Sam Karenzi ameze neza gusa muganga yamusabye ko akomeza ikiruhuko, akaba azagaruka mu Cyumweru gitaha ku munsi wo kuwa mbere.
Ibiganiro bikomeje gukorwa neza n’itsinda ry’abanyamakuru basanzwe bakora kuri iyi radio ya SK FM imaze iminsi micye ifunguye ikaba ikurikiranwa n’abatari bake.
Iyi radiyo, yatangiye ibikorwa byayo ku wa 11 Gashyantare 2025, ikomeje gutanga ibiganiro bitandukanye birimo iby’imikino, imyidagaduro, amakuru n’ibindi, ikaba yihaye intego yo gutanga amakuru yihariye adasanzwe aboneka ahandi.