Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushaho gukaza umurego, abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bibaye nyuma y’uko bafashe Goma mu Majyaruguru tariki ya 27 Mutarama 2025. Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, wari wizeye gutsinsura M23 afatanyije na Félix Tshisekedi, byarangiye ashegeshwe n’igihombo gikomeye, ingabo ze zikomeje kurimburwa ku bwinshi.
Ndayishimiye, wari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateje umwuka mubi mu bakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango ubwo mu 2022 bemeranyaga kohereza umutwe w’ingabo (EACRF) mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo bashyireho urubuga rutaberamo imirwano no gushyigikira ibiganiro bya politiki. Nyamara, mu Kanama 2023, Ndayishimiye yagiranye na Tshisekedi amasezerano y’ibanga yo kohereza ingabo z’u Burundi zirenga 12,000 kurwanya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, Tshisekedi amwishyura miliyoni ebyiri z’amadolari.
Iri banga ryaje kumenyekana, rikaza umwuka mubi mu gisirikare cy’u Burundi, cyane ko buri musirikare w’u Burundi warwaniraga muri RDC yagombaga guhabwa amadolari 5,000 ariko ayo mafaranga yose agashyirwa mu mufuka wa Ndayishimiye, mu gihe abo basirikare bahembwaga umushahara usanzwe.
Tshisekedi yirukanye ingabo za EACRF kuko zitemeraga igitekerezo cye cyo gutera M23, maze yitabaza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), abacancuro b’Abanyaburayi, ihuriro rya Wazalendo n’abajenosideri ba FDLR. Ibi byose ariko byarangiye ari impfabusa, kuko ingabo za RDC, iz’u Burundi na SADC zatsinzwe.
Abacancuro bagera kuri 300 bavuye ku rugamba, amagana y’ingabo za RDC na Wazalendo bahungira mu Rwanda no mu kigo cya MONUSCO, mu gihe ingabo za SADC zaheze i Goma, aho zizengurutswe na M23. Nyuma y’inama yihutirwa yabereye muri Afurika y’Epfo tariki ya 8 Gashyantare, Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ingabo za SADC zizatangira gutaha. Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi nawe yahise ategeka ingabo ze kuva muri RDC nyuma y’uko abasirikare 20, barimo 14 b’Abanyafurika y’Epfo na batatu ba Malawi, bishwe mu mirwano.
Ku rundi ruhande, u Burundi bwongereye ingabo muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zibuze M23 gufata Bukavu, ariko ntibyagishobotse kuko uyu mutwe wemeje ko wafashe uyu mujyi tariki ya 16 Gashyantare 2025.
Mu mwaka ushize, abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana baguye mu mirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, bigateza umwuka mubi muri politiki y’icyo gihugu. Ibyemezo bya Ndayishimiye byo kohereza ingabo muri RDC byagaragaye nk’ibishingiye ku rwango afitanye na M23, asangiye na Tshisekedi na FDLR. Raporo zitandukanye zigaragaza ko ingabo z’u Burundi, iz’iza RDC, Wazalendo na FDLR bishe Abanye-Congo b’Abatutsi, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Igihe cyarageze, M23 itsinda ingabo za Leta ya Kinshasa, iza SADC n’iza Ndayishimiye. Yahise igaba igitero gikomeye muri Kivu y’Amajyepfo, aho yigaruriye Bukavu, yemeza ko izakomeza guharanira uburenganzira bw’abaturage ba Kivu.
Nyuma y’ibi byago, abasesenguzi basanga Ndayishimiye akwiye gukura ingabo ze muri RDC, kuko nta cyo zimaze uretse gupfusha ubusa urubyiruko rw’u Burundi. Igihugu cye cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu n’umutekano muke kubera gufunga imipaka n’u Rwanda, ibintu byagize ingaruka mbi ku bucuruzi no ku mibereho y’abaturage.
Ubwo abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bavugaga ko ikibazo cya RDC kizakemurwa binyuze mu biganiro bya politiki, Ndayishimiye na Tshisekedi barabasuzuguye, bahitamo inzira y’intambara. Ubu byagaragaye ko bahisemo nabi, kuko aho gutsinda, babuze byose.