Amazi ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu, kuko agira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umubiri. Umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero cya 60% kugeza kuri 70%, bityo kunywa amazi ahagije ni ngombwa kugira ngo umubiri ukore neza.
Akamaro ko Kunywa Amazi
- Gufasha mu mikorere y’ingingo z’umubiri: Amazi afasha mu gutwara intungamubiri n’ibindi bintu umubiri ukeneye, ndetse no gukuramo imyanda binyuze mu nkari, ibyuya, n’ibindi.
- Gufasha igogora: Kunywa amazi bihagije bituma igogora rikora neza, bikarinda impatwe n’izindi ndwara zifata inzira y’igogora.
- Kugenzura ubushyuhe bw’umubiri: Amazi afasha mu kugenzura ubushyuhe bw’umubiri binyuze mu kubira ibyuya, bityo ukarinda umubiri gushyuha cyane.
- Kugira uruhu rwiza: Kunywa amazi bihagije bituma uruhu rusa neza, rukabengerana kandi rukagira itoto.
- Gufasha mu mikorere y’ubwonko: Amazi afasha ubwonko gukora neza, bikongera ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka.
Ingano y’Amazi Ugomba Kunywa Bitewe n’Ibiro Ufite
Ingano y’amazi umuntu akwiye kunywa ku munsi iratandukana bitewe n’ibiro bye. Dore ingano y’amazi umuntu akwiye kunywa bitewe n’ibiro afite:
- Ibiro 36: Litiro 1.2 z’amazi ku munsi
- Ibiro 45: Litiro 1.5 z’amazi ku munsi
- Ibiro 54: Litiro 1.7 z’amazi ku munsi
- Ibiro 63: Litiro 2 z’amazi ku munsi
- Ibiro 72: Litiro 2.3 z’amazi ku munsi
- Ibiro 81: Litiro 2.6 z’amazi ku munsi
- Ibiro 91: Litiro 3 z’amazi ku munsi
- Ibiro 100: Litiro 3.3 z’amazi ku munsi
- Ibiro 109: Litiro 3.5 z’amazi ku munsi
- Ibiro 118: Litiro 3.8 z’amazi ku munsi
- Ibiro 127: Litiro 4.2 z’amazi ku munsi
- Ibiro 136: Litiro 4.5 z’amazi ku munsi
- Ibiro 145: Litiro 4.7 z’amazi ku munsi
Iyi mibare igaragaza ingano y’amazi umuntu akwiye kunywa ku munsi bitewe n’ibiro bye, kugira ngo umubiri ukomeze gukora neza kandi wirinde indwara ziterwa no kubura amazi ahagije.
Igihe Cyiza cyo Kunywa Amazi
Kunywa amazi mu bihe byateganyijwe bifasha umubiri gukoresha amazi neza. Dore ingero z’igihe cyiza cyo kunywa amazi:
- Mu gitondo ubyutse: Kunywa ibirahure bibiri by’amazi bifasha gutangiza umunsi neza no gukangura umubiri.
- Mbere yo kurya: Kunywa ikirahure kimwe cy’amazi iminota 30 mbere yo kurya bifasha igogora gukora neza.
- Mbere yo kuryama: Kunywa ikirahure kimwe cy’amazi mbere yo kuryama bifasha umubiri gusukura imyanda no kuruhuka neza.
- Nyuma yo gukora siporo: Amazi afasha kugarura amazi yatakaye binyuze mu myitozo ngororamubiri.
Uko Wamenya Ingano y’Amazi Ugomba Kunywa Bitewe n’Ibiro Byawe
Kugira ngo umenye ingano y’amazi ugomba kunywa ku munsi, ushobora gukoresha iyi mibare:
- Fata ibiro byawe: Urugero, niba ufite ibiro 70.
- Kubara ingano y’amazi: Fata ibiro byawe ubikube na 0.033 (ni ukuvuga 33ml ku kilo kimwe cy’ibiro).
- Urugero: 70 kg x 0.033 = 2.31 L
Ibi bisobanuye ko umuntu ufite ibiro 70 agomba kunywa litiro 2.31 z’amazi ku munsi. Iyi mibare ishobora guhinduka bitewe n’imiterere y’umubiri wawe, ibikorwa ukora, ndetse n’ibihe by’ikirere.
Inama Zingirakamaro
- Ntutegereze kugira inyota ngo unywe amazi: Inyota ni ikimenyetso cy’uko umubiri wawe umaze gutakaza amazi menshi. Ni byiza kunywa amazi kenshi uko umunsi utambuka.
- Jya witwaza amazi: Kugira icupa ry’amazi hafi yawe bituma wibuka kunywa amazi kenshi.
- Irinde kunywa amazi menshi icyarimwe: Kunywa amazi menshi icyarimwe bishobora gutera ibibazo by’ubuzima. Ni byiza kuyanywa buhoro buhoro mu gihe cy’umunsi.
- Kugira ibiryo bikize ku mazi: Ibiribwa nka concombre, watermelon, na pome birimo amazi menshi kandi bifasha umubiri kunguka amazi.
Mu gusoza, kunywa amazi bihagije buri munsi ni ingenzi cyane ku buzima bwacu. Niba ushaka kugira ubuzima bwiza, tangira umenyere kunywa amazi ahagije kandi mu bihe byiza. Byongeye, gerageza gukurikiza inama zavuzwe haruguru kugira ngo ugire ubuzima bwiza kandi wishimire imibereho myiza.