Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Grand P yerekanye umukunzi we mushya – AMAFOTO

Moussa Sandiana Kaba, wamamaye ku izina rya Grand P, umuhanzi n’umunyarwenya ukomoka muri Guinea, yerekanye umukunzi we mushya Mariame Kaba nyuma yo gutandukana na Eudoxie Yao mu mwaka wa 2023.

Grand P, w’imyaka 35, yari amaze imyaka ine akundana n’umunyamideli Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire. Urukundo rwabo rwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n’imiterere yabo itandukanye, dore ko Grand P ari mugufi cyane naho Eudoxie afite umubiri munini. Ibi byatumye benshi bashidikanya ku rukundo rwabo, bamwe bavuga ko byari ikinamico.

Nyuma yo gutandukana mu 2023, byavuzwe ko Grand P yagize imyitwarire idakwiye mu rukundo, abandi bamushinja kwisimbukuruza, ni ukuvuga guca inyuma umukunzi we.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Mu kwizihiza umunsi w’abakundana wa Saint Valentin, Grand P yongeye gutuma abantu bagira ibyo bavuga ubwo yerekana Mariame Kaba nk’umukunzi mushya. Nk’uko bisanzwe, abafana be ntibabuze kugira ibyo batangaza, bamwe bamushimira kuba abonye urukundo rushya, abandi bagatangaza ko ari igitangaza kubona Grand P ahindura umukunzi vuba.

Uyu muhanzi n’umunyarwenya ukomoka muri Guinea arakomeza gukundwa cyane, aho ibikorwa bye bikurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Reka dutegereze turebe uko urukundo rwe rushya ruzagenda!

Umukunzi mushya wa Grand P
Umu X wa Grand P (batandukanye 2023)

 

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top